Gasabo: Urubyiruko mu Itorero rwakebuwe kuramira amagara yarwo

1
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gasabo mu Itorero( Ifoto/Mathias H.)

Urubyiruko rurenga 1000 rwasoje amashuri yisumbuye mu Murenzi  Joel, ushinzwe  Ubukangurambaga mu rubyiruko , uruhare  rw’urubyiruko Nibo benshi bagize igihugu cyacu.

Urubyiruko  rusoje  amashuri yisumbuye mu Karere  ka  Gasabo, ruri mu Itorero, rweretswe ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko rihangayikishije mu gihe u Rwanda rwifuza kugera ku iterambere.

Murenzi Joel , Umukozi ushinzwe ubukangurambaga  n’uburezi  muri Ministeri  y’Urubyiruko  n’Ikoranabuhanga, yifashishije  ubushakashatsi   bwo mu mwaka wa 2012, bwakozwe  na Minisiteri y’Urubyiruko  na KHI,  yerekana ko  ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko  giteye inkeke, kandi  ari zo mbaraga igihugu kireba.

Yagaragaje ko ubwo bushakashatsi bwerekanye ko mu rubyiruko 52% mu rwabajijwe rugera ku 2040, rwari rwarasomye ku nzoga. Akomeza agira ati “Muri abo 52%, abagera kuri 24% bari abakobwa … N’ abakobwa basigaye basinda!”

Uretse  kunywa inzoga, muri urwo  rubyiruko  rwabajijwe  14% rwari rwarasomye  ku rumogi.

Abihaniza yagize  ati”Umuntu ashaka kukwica  yaguha  ibiyobyabwenge…Ushaka kwica igihugu washyiramo  ibiyobyabwenge,”

Murenzi  yashishikarije urubyiruko rwose gutanga umusanzu mu kwirinda ibiyobyabwenge,  bishobora kwitambika kugera ku nzozi z’iterambere, bakirinda  kugendera mu bigare,  kandi  bagatanga amakuru  ku nzego z’umutekano abanywa cyangwa  bakwirakwiza ibiyobyabwenge.

Yagaragaje ko biteye agahinda gakomeye  kubona   urubyiruko rwinshi rwabaswe n’iyobyabwenge  rujyanwa Iwawa, umwaka k’uwundi.

Yagaragaje ko icyambere urubyiruko rugomba gushyira imbere  ari umurimo unoze, kandi  ntirusuzugure akazi ako ariko kose.

Icya kabiri yabasabye kwita ku buzima bwabo, avuga  ko ntawe ushobora gukorera igihugu adafite amagara mazima.

Uretse ibyo,  Murenzi  yagaragaje  ko urubyiruko  rugomba gukunda igihugu, banashyira imbere  indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Masangesho Siridiyo  ushinzwe uburezi  mu  Murenge wa Jabana, ariko akaba ari nawe ushinzwe gukurikirana ibikorwa umunsi ku munsi  iby’ Itorero ry’abanyeshuri, yabwiye Izuba  Rirashe ko ibiganiro byose  biteganyijwe biba bifite intego zikomeye ku buzima  bw’abarangije amashuri yisumbuye.s

Yagize ati“Iyo urebye uko biteganyijwe, baba baziritswe n’amasomo, ariko  urahare rwabo  mu iterambere. Mbese ibiganironi ibibategura kuba Abanyarwanda nyabo. Ubumenyi babona  mu ishuri  bakabuhuza n’ubwo  bakura  mu itorero bikabubaka.”

Ibi biganiro  bihabwa  uru rubyiruko ,  Masengesho  avuga  ko ari inararibonye  zitandukanye, zinarimo abo mu Nteko Ishinga  Amategeko,  Guverinoma, n’abandi bose  bafite ubumenyi  buhagije  ku gihugu.

Uretse ibiganiro  bigaruka  ku ndangagaciro nyarwanda,  batojwe  kumenya neza   uburyo bwo gutera imbere  mu bukungu,    batititanya, kandi  ntibagira  akazi  basuzugura.

Akomeza agira ati “Bahava basobanukiwe neza  uko igihugu  kimeze, aho  cyavuye  n’aho kigeze.”

Christian Jean Luc Kabanda  ukomoka mu Murenge wa Jali, yabwiye Izuba  Rirashe  ko ibiganiro bakurikiza indangagico, bagakurikiza umuco nyarwanda,  no kwihangira imirimo, ari bimwe mu  byamushimishije.

Nyuma  yo gusohoka  mu itorero uru  rubyiruko  rutegerejwe  gusubira aho  rukomoka,  ruka  mu cyitwa ‘Urugerero’ aho batanga umusanzu bitewe  n’ibibazo bihari, bashobora gukemura.

Urubyiruko rurenga 700 ruri mu  Itorero  muri kigo cy’ishuri cya “Alliance High School” i Jabana, ni urwo mu Mirenge  ya Jali, Gtsata, Jabana, Nduba na  Rutunga. Rwatangiye itorero kuwa 11 Mutaramana kugezsa kuwa 20 Mutarama 2016.

 Urubyiruko rubyina indirimbo zivugwa ibigwi ubuyobozi bw’igihugu (Ifoto/Mathias H.)
Urubyiruko rubyina indirimbo zivugwa ibigwi ubuyobozi bw’igihugu (Ifoto/Mathias H.)
   Murenzi Joel  ushinzwe ubukangurambaga  n’uburezi  muri Ministeri  y’Urubyiruko  n’Ikoranabuhanga, (Ifoto/Mathias H.)

Murenzi Joel ushinzwe ubukangurambaga n’uburezi muri Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, (Ifoto/Mathias H.)
 Bakurikiraga amasomo bose batuje (Ifoto/Mathias H.)
Bakurikiraga amasomo bose batuje (Ifoto/Mathias H.)

Igitekerezo kimwe

  1. urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu rusabwa gukorera mu mucyo maze rukirinda ibyatuma batagera ku ngingo biyemeje maze nibatera imbere igihugu kizabyungukiramo

Tanga igitekerezo