RRA na banki batangije umwaka nabi – Mafene

1

Umwaka mushya muhire nshuti  zanjye! 2016 twayinjiyemo. Bamwe ndabizi ubu mufite gahunda zo kubaka imiturirwa, abandi gushaka abagabo n’abagore, Mafene nanjye ndi aha sindapanga neza ibyo nzakora uyu mwaka twatangiye. Ubu wabona hari utangiye ngo Mafene ndi umunebwe cyangwa sinita ku iterambere ryanjye. Oya, rwanda reveni na banki hano barambihirije ku buryo ntaramenya neza n’uyu mwaka ibyawo.

Muribuka mbabwira iby’udushya duhanga hano mu Rwanda hanyuma aho kugira ngo dufashe ba Mafene ahubwo tukabahombya cyane? Ibaze nawe Mafene nkeneye icyangombwa mu kagali kigura amafaranga 500 ariko nkajya kukibona ntakaje ibihumbi 3000 yose! Amakosa twakoze turi kuryozwa ni ayahe? Niba barayaryaga igisubizo cyashakiwe hejuru aho kubituryoza koko?

Bijya gutangira muribuka ko umwaka ushize nababwiraga ko gahunda y’uyu mwaka twatangiye ari ukubaka akazu mu nkengero za Kigali. Ibi ntibyari kwizana ahubwo Mafene nagombaga gushyiramo imibare myinshi. Ng’uku uko nagurishije bwa butaka bwanjye mfite ku Muyumbu kuko hahenze nshaka kujya kugura mu Bugesera ngo mbe ari ho nubaka. Kugurisha naragurishije n’inyungu iryoshye iraza ni uko hakuzira ibyo bita mitasiyo.

Ku batabizi mitasiyo ni uguhinduranya ibyangombwa by’ubutaka. Ubwo nari ngeze ku murenge bambwiye ko ngomba kuzana n’umugore wanjye nanjye mbabwira ko ntawe nigeze.  Ni umugabo wari wicaye mu ntebe imbere ye hari ibipapuro byinshi cyane ati “Ubwo ni ukuzana atesitasiyo doseriba! Ngaho re! Iyo ni inki? Yansobanuriye ko ari icyemezo cy’uko nkiri ingaragu…Nagiye ntekereza iby’ubugaragu maze mfata inzira mba ngiye ku kagari.

Kuva ku murenge ngana akagari nta modoka zihakora kandi namwe muzi umurenge w’ubu uko ungana…Nagufatiye agahene baba bandiye sisa zose ariko mu kanya gato mba ngezeyo. Gitifu w’akagali ni umugore nabonye rwose wubaha abantu bose. Nta by’umushiha, nta byo kubwira abantu nabi. Ni uko ati “Tugufashe iki?” Mafene nta no gutekereza, nta bintu byinshi nahise nkora mu mufuka nkuramo ikofi maze mvanamo inoti ya 5000 nari mfite mba nyimushyize imbere. Abari aho bose bampanze amaso bakeka ko ntangiye ruswa mu ruhame.

Gitifu na we byari byamucanze. Amafaranga ntiyayafata ahubwo arandeba….maze arambaza ati aya ni ay’iki? Nti ndashaka icyemezo cy’ubugaragu. Abari aho bose basekera icyarimwe. Umusaza umwe ni we wahise ambaza ati: “Uri umugaragu wa nde sha?” Iki kibazo cyahise kinyumvisha ko Ikinyarwanda ngikoresheje nabi maze nti “Oya si ubugaragu ahubwo ni icyemezo cy’uko ndi ingaragu”. Barongera baraseka…Maze gitifu ati zana igipapuro cya mudugudu. Yavuze mudugudu nibuka ukuntu yandiye amafaranga nshaka icyemezo cy’uko ntuye aho hantu ariko ndikaruma njyayo. Soma: Niba nta gihinduwe Mafene ntazongera gutora abayobozi b’inzego z’ibanze

Kwa mudugudu sinahatinze noneho namusanze iwe aba anyandikiye mu ikaye y’umudugudu ko ndi ingaragu, ko ntarashaka mbega. Mba nsubiye ku kagari 5000 ndongera ndabitanga gitifu nawe ati aha ntidufata amafaranga. Rwanda Reveni yategetse ko agomba kwishyurirwa kuri banki. Umusore umwe ngira ngo yabonye ubujiji mfite ahita ambwira ko mbanza guca muri siberi kafe nkaka nimero nishyuriraho numva ni urwenya…gusa ndabikora. Iminota 30 nayimaze nicaye ngo konegisiyo zabuze muri siberi. Ndicara aho ziziye bakora ibyo bakora bampa agapapuro gato cyane bati  “Aka ni ako utwara muri banki” Nti ubwo itike nyibonye reka nceho. Gucaho gute utishyuye? Bahise banca 500.

Saa tanu na mirongo ine n’itanu zagenze mpagaze mu muryango wa BK. Niho bari bambwiye ko umuntu yishyurira aya mafaranga. Nkigeramo, nakubiswe n’inkuba ubwo nasangaga ndi ku murongo w’abantu 100, turahagarara. Umusaza umwe wari undi imbere aba yikubise hasi yicaye. bamwe bati ni inzara. Umusaza n’agatege gake ati muje iwanjye mwese nabatunga.

Bamuzaniye agatebe aricara atubwira ukuntu yagenze ibirometero 15 aje kwishyura ngo ahabwe icyemezo cy’uko umufasha we yitabye Imana. Ni uko mu kurangiza ijambo rye ati: “Iby’ubu we”! Nanjye nti ibyubu n’abubu. Naje guperereza nsanga ko ngo ba Gitifu n’abandi bakiraga ya mafaranga batarayagezaga aho agomba kujya ni uko bazana iterambere ryo kwishyura hakoreshejwe banki. Wasanga u Rwanda rwarungutse ariko rwirengagije cyane ibyo abaturage bahomba.

Uzi gutonda umurongo amasaha 2 utegereje kwishyura amafaranga 500? uzi gucibwa amafaranga y’umurengera n’abakozi b’amasiberi ngo bagukoreye serivise ikomeye? Ndabizi ab’iyo baraje bavuge ngo tirifoni zirabikora. Nanjye Mafene ntabyo nzi, ubwo abari inyuma yanjye batabizi ni bangahe? Aba basaza n’abakecuru bava iyo yose batazi n’iyo bashakira amasiberi harya mwabatekerejeho? Ni uko ntababwiye ko wa musaza yageze aho yishyurira ataciye muri siberi bati subirayo uzane nimero wishyuriraho.

Ngayo ng’uko, Mafene nategereje ko ngerwaho ngo nishyure. Amasaha abiri ku murongo wa banki yanganaga na ya myaka mirongo ine abanya isiraheli bamaze bazenguruka ubutayu. Aho ngereyeho bati ko utujuje agapapuro gusa aka ko ntikari ikibazo bahise bamfasha kukuzuza mba ntanze inoti ya 2 bati nta kugarura. “Kandi nishyuye igihumbi?” Bati va kuri ibyo soma iryo tangazo. Banki si abantu: “Umuntu wese wishyurira hano serivise za RRA adafite konti aha yishyura 500 yo kumufasha.” Erega ubwo naracecetse ndikubura nsubira ku kagari.

Amasaha yari abaye saa munani kandi ngo kuba Gitifu yaragomba kumva ibibazo by’abaturage ibyangombwa ngo yagombaga kubisubiramo ku wa 2. Umwaka urashira, 2016 iratangira, murabyina murizihirwa, Mafene nanjye umujinya ukomeza kundya ukuntu nishyuye amafaranga angana kuriya hejuru ya 500 gusa! Namwe byababayeho? Ni mungire inama:Mubona hakorwa iki ko aba bo ntazi niba nabajyana mu nkiko?

Igitekerezo kimwe

Tanga igitekerezo