Ntabyo kwizihiza iminsi mikuru! Mafene yiziritse umukanda

0

Umwaka mushya muhire nshuti zanjye! Nizere ko uyu uzaza ari mwiza kurusha uyu turi kurangiza wa 2015. Nubwo kuruhande rwa Mafene uyu mwaka utabaye mubi cyane, Mafene ndi kubabazwa ni uko abana benshi batazamenya uburyohe bwo kuvuka kw’akana Yesu i Burundi.

Muribuka ko ntangira 2015 nababwiraga ko uyu mwaka nawutangiranye ingamba zikarishye? Nibyo rwose, ubu njye tayari, namaze kwibikaho ikibanza cyo kubakamo kuri Mbyo mu Bugesera. Ng’iyi impamvu ibyo guserebura ngo Noheli n’umwaka mushya muhire nabihariye mwe muyafite kuko ntayo. Niziritse umukanda, macye nari nsigaranye ntimwibuka ibyabaye? Kigali si ahantu

Ubu imyaka ibaye 17 mvuye mu cyaro cy’i Nyamasheke nje gushakira ubuzima i Kigali. Ngira ngo ntacyo nabahishe kuko ubuzima bwanjye bwose murabuzi. Akazi nakoze cyane ni ubukomvayeri n’ubu niko nkomeje kandi igishimishije sinkiroba! Nifitiye imbehe yanjye  ariko nyine…burya iyo ukata za Gatsata na Karuruma mu minsi mikuru kuri twe ntibiba ari ibyishimo kuko umuhumuro w’ibiryo utabasha kuryaho uba ari wose muri hiyasi.

Gusa nyine…kumenyera izi mpumuro zidasanzwe biba intambara ari nabyo ubundi bituma mvuga ko mu minsi mikuru nzicara nigurire inkoko yokeje maze nyisusure! Uyu mwaka wapi! Nk’uko natangiye mbivuga, sitiwasiyo ntabwo yoroshye nshuti! ibyo kunezerwa ntabwo ari ibya Mafene uyu mwaka. Muti kandi Mafene uziyicisha inzara?

Ubu bamwe mwatangiye gutekereza ngo mafene bwa bukene n’ubundi bwe bwagarutse! Oya! Nk’uko natangiye mbivuga kandi nakomeje no kubibabwira njye ntabwo nzafata udufaranga duke nizigamiye ngo njye kutugura inyama ngo ni uko ari ku munsi mukuru. Icyo mutazi ni uko njye Mafene iyo umunsi wije neza, nariye kawunga n’isupu y’ubunyobwa, ntawe nambuye uwo uba ari umunsi mukuru.

Birantangaza cyane iyo mbona abantu baca ibiti n’amabuye ngo n’iminsi mikuru! Ubu ndabizi inyama zaguraga ibihumbi 2 ziraza kujya kuri 4 maze intambara zikarwanwa inkundura ngo ni uguhahira iminsi mikuru! Abanyakigali muransetsa cyane! Ese ko buri munsi murya inyama mutari nk’abaturage nasize I Nyamasheke, ni ukubera iki ku minsi mikuru mumera nk’aho muzibonye bwa mbere?

Agashya ni uko rero ubwo inyama ari cyo nibanzeho. Hari umunsi mutagura imyenda? Kuki muteza akavuyo ngo muri guhahira iminsi mikuru? Buriya abatuye mu byaro babivuze nabyumva, bagura ikanzu ya Noheli iyo ikaba izwi ko izambarwa kuri Noheli, bagura amavuta yo gutekesha ibiryo bya noheli cyangwa ubunani…mwebwe se ni iki kiba ari gishya koko?

Mafene naritegereje nsanga ari umuco wo gusesagura waturemyemo ubudehe! Kenisi aravuga amavuta yo kwa Nkusi uri i Kigali uti nzayarya, bavuga moviti nshya uti sinyicikwa, bavuga tekino nsya ureba umuziki neza uti ndayishaka. harya ibyo ujya utekereza ko ari amafaranga?  Twigana abo tubona ku matereviziyo kandi ntaho duhuriye pe! Abazungu batangira mu kwezi kwa mbere babika amafaranga yo kuzinezezamo mu minsi mikuru. Barasohoka..yewe bafata n’indege bakaza inaha kurya iminsi mikuru!

Twe aho kuyabika duhera mu kwa Gatatu tugura inzoga, turya ibiryo bihenze buri munsi, dusohokera kuri Muhazi buri wikendi mbega ubuzima bwiza….kugeza umwaka urangiye! Itariki ya 3 za Mutarama ntiteyemo! Aha, ibibazo by’amafaranga, amadeni, minerivale y’abana, utubari twishyuza, ubukode bw’inzu …bigera n’ahura n’umuntu muziranye akagucaho ukeka ko yakwirengagije nk’aho atakuzi kandi nyamara yibeshye akeka ko agufitiye ideni! Mwariye duke mugateganyiriza ahazaza ko ariho umuntu aba atazi uko hazamera?

Nanjye Mafene murashaka ko nzarya iminsi mikuru gutya? Oya! Ibi ntibyaba ari ukurya bya ari ugusesagura. Ndabyumva inyama ni imbonekarimwe rwose pe! Ndabyumva ibyiza byose bigomba kuza mu bihe by’ibyishimo. Ariko nimugabanye! Ubu se hari umunsi mutarya amasambusa? Hari umunsi mutarya imigati irimo inyama se? Burusheti z’ihene se?  yewe njye Mafene ku munsi mukuru nzarya ibiryo bizanyibutsa ubunyarwanda…ni uko bitazanshobokera no nzirire rukacarara n’amata y’ikivuguto!

Nshuti zanjye Mafene mbifurije umwaka mushya muhire, Noheri nayo izababere nziza kubayizihiza. Muzarye, muzanywe, muzabyine ariko kandi muzabikore muteganyiriza ukwezi kwa mbere nka Mafene!

Tanga igitekerezo