Mafene mu ruhurirane rw’amahurizo

0
Mafene

Muraho neza nshuti zanjye! Mafene nagarutse mu myuka mu mpera za 2015. Muribuka ubwo nababwiraga ko uyu mwaka turimo gutangira ari uw’ibisubizo gusa? Ubu nibyo byonyine najemo pe! Ariko ntimugire ngo ibisubizo biza byonyine. Buriya hari igihe biza byikoreye n’ibindi ntashaka kwita ibibazo.

Murabizi ko ubuzima nta mikino cyane cyane hano muri iyi Kigali. Nanjye ng’uko ku manywa ndakarata, maze ku mugoroba nkahura n’abajama tukajya inama z’ibyaduteza imbere. Ng’uku rero ejo bundi naje guhura n’umutipe umwe twigeze kubana mu ngangi maze ambwira ko ashaka kungurira kamwe.

Aha, nka Mafene ubarira ibyinshi mu biryo cyangwa ibiro by’umuceri, biri mu byo nkora. Nahise niyumvira kunjyana kwa Myasiro cyangwa se kungurira ka mushikaki. Nyamara buriya ntibizagutangaze nusanga ibyo watekerezaga bibaye ibindi bintu ugomba gutekerezaho cyane.

Iyi wikendi rwose umusore yarampamagaye maze ambwira ko nta kuyimara ntafite umukunzi . Ibyo kuri jye umaze guca akenge kandi umaze kumenya isi, nahise numva ko ashaka kuvuga kunjyana muri ba bakobwa bigurisha. “Oya man” Ibyo ntabwo nabikozwa tuu! Nzakubitwa izindi nkoni.

Eh! Nibyo kandi rero buriya n’ubundi nta musore wiyubaha wagiye muri bariya kabisa. Umusore nashatse kumukatira maze ambwira ko ibyo nketse atari byo. Nanjye nti gute se? Niko kunsobanurira ko muri Kigali ya none nta mafaranga utanahwiragira utekereza ko hari inkumi izakureba irihumye. Kereka wenda iyagumiwe [ibyo ni Mafene ubyivugiye da!] Ng’ayo ng’uko!

Kugeza aha, sinumvaga ko ibyo uyu musore yambwiraga ko byari ibibazo, ahubwo umutima wari utangiye gukeka ko naba ngiye kubona igisubizo cy’ibibazo mpora nibaza cyane ku buryo nzazamura inzu nk’izo njya mbona iyo Kimironko na Nyarutarama!

“Va ku giti dore umuntu” Ng’ayo amagambo ya Jama wanjye. Bidatinze twanyarukiye kwa mucoma umwe uba hafi y’aho tipe atuye maze jama atangira kumbwira uburyo n’imbehe yacu twatangira gukorera amafaranga. Ati “Urabona buriya upakiye abantu bajya Gisenyi ku mugoroba wenda ukabashyiramo kuri debare gusa [Aha yashakaga kuvuga ibihumbi 2] bajyamo ari benshi maze tukabatwara maze ati “Tugeze Gisenyi najya nkwereka iboro twajya tuzana kandi ntiwaburamo ibihumbi 500 yawe!”

Mbega we! Magana atanu ku munsi umwe? Ni ukuvuga 250 yanjye ku munsi andi akaba aya payiroti kandi mu minsi ine gusa naba mbonye miliyoni y’Amanyarwanda! Aha! Mafene mu bicu. Mbega ibyishimo! Uyu mugoroba niwo munsi wa mbere mu buzima bwanjye numvise nishimye cyane. Ubu se koko, uyu mutipe musome ngire nte? Nibyo bibazo numvaga byaje mu mutwe wanjye.

Nahise mfata karasharamye yanjye mpamagara jama dukorana kuri hiyase maze mubwira ko nta kibazo nawe yagakora maze dilo iba dilo. Amafaranga ndayariye Mafene sinariye bike. Ariko se ni ugukora iki ra? Nabibajije jama mbona atangiye kwicisha hirya, agaruka hino, atangira kuvuga mbona adashaka gutobora ngo mbega,..urabona..nyine. “Ni iboro mani” nshaka ko tuzajya tuzanira abajyama kuva iyo mu bindi bihugu, maze twayigeza aha bakatwishyura.

Uhm? Buriya rero nkunda gutekereza cyane. Kandi namwe nibyo mbifuriza. Umuntu nakubwira ikintu ujye ugitekereza inshuro itari imwe gusa meni. “Uhm? None se kuki uyu muntu ashaka kwishyura amafaranga menshi ugereranije n’amafaranga abantu bishyura?” Ubu se ntiwasanga ashaka ko nzajya mufasha kuzana imbunda muri iki gihugu cyangwa niba ashaka ko nzajya mpakira ba FDRL mani? Uyu mujama wasanga ari uw’ibibazo tu!” Ibi byose nibyo nakomeje kwibaza nkurikije ko Gisenyi ari hafi ya Kongo aho iteka usanga hariyo udukoryo nk’utwo tu!

Hashize akanya mubaza ibyo ari byo nitonze…niko kumbwira ko atari abanzi b’igihugu ahubwo ko ari iboro ariko zitemewe n’amategeko nzajya nzana hunyuma ba nyirazo bakazizana hano. Yansobanuriye ko azajya aduha amafaranga menshi kuko harimo risike ya hatari ko byanatuviramo gufungwa! Ngaho re! Leta mani?! Mpangane nayo koko?

Nshuti zanjye, nshaka amafaranga pe! Kuyakatira ndumva bitankundira. Kuyemera ndumva ntashaka kuzikina na Leta. Ndumva nabuze icyo nkora n’icyo ndeka. Inama zanyu ndazikeneye rwose. Nkore ikiraka cyangwa nkireke? Ninkireka se, andi mafaranga nzayakura he? Ng’uru uruhurirane rw’ibibazo ndi kwizengurukamo muri iyi minsi.

Inkunga y’ibitekerezo byanyu ndayikeneye.

Tanga igitekerezo