Mafene ababajwe no kuba ubutaka butagatifu bwaramwegerejwe ku kiguzi

0
beyond

Nanone umwaka urashize! Nanone Imana ikoze ibitangaza byayo tuwurangiza neza ndetse nk’ikimenyetso gikomeye abanyarwanda twitorera itegeko nshinga rizadufasha mu myaka iza. Hari impamvu tutayishima se? Birahari nubwo Mafene numvise inkuru y’ubutaka butagatifu mu Rwanda bikarangira inteye agahinda n’urujijo gusa.

Ng’aya ng’uko Mafene nisanze natwawe umusore w’inshuti yanjye anjyanye ku butaka butagatifu. Aha wasanga mwakomeje gutekereza ko nagiye muri cya Gihugu cya Dawidi na Sawuli bavugwa muri bibikiya! Oya da! Ubu ibintu byarorohejwe, nyuma y’ubuyobozi kwegerezwa abaturage n’ubu butaka nabwo bwarahageze. Ushaka ko amasengesho yawe yumvwa neza mbega nyine nk’umuntu wageze ku butaka bwera iyo….muri Kigali naho bwarahageze.

Mu minsi ishize ubwo naganirizaga uyu musore uburyo mbabajwe n’uko undi mwaka wongeye gushira nta mukobwa mfite cyane nka Mafene ufite ingamba zo kubaka. Murabizi namwe ko mperuka inshuti y’umukobwa mu gihe cya Kanyana muri 2012 ubwo twaje gutandukanywa n’ibyo tutumvikanagaho. Uyu musore yansobanuriye ko ubwo hatahwaga ubutaka butagatifu n’urukuta rw’amasengesho, umukozi w’Imana warwubakishije ngo yababwiye bimwe mu bikoresho birwubatse nk’amazi n’ubutaka bike byavanywe muri Israyeli ya Dawidi!

Uretse ibi kandi, ngo Pasitoro yababwiye ko uzagana uru rukuta wese agatakambira Uhoraho ngo azamwumva mu buryo bwihuse. Mbega ubyumvise ukavuga ko hari netiwaka ntiwa wibeshye!

Yasobanuriwe ko Pasitoro uyu atapfuye kurwubaka gusa ko ahubwo ko Imana yabimutegetse imusaba ko azavanga ubutaka bw’iyo aho Akana Yesu kavukiye maze akabuvanga n’ubutaka Binego bya Nyirakajumba, Ryagombe, Nyabingi n’abandi bavugwa mu migenzo y’abanyarwanda bavukiyeho cyangwa bakagendaho bityo urukuta rw’amahoro kubanyarwanda rukaba rurabonetse.

Ntabwo byagarukiye aha. Nasobanuriwe ko ngo mbere y’uko uru rukuta rutahwa rwabanje gukorerwa igeragezwa! Ibitangaza ngo byaraje ndetse rwose ngo ingumba zirabyara n’abandi bafite ubumuga barakira. Niba utarumvishe ibi ishyire u mwanya wa Mafene ari kubwirwa iyi nkuru. Nabanje kwibaza ko mu Rwanda cyangwa ku isi haba haradutse uburyo bushya bw’ubupfumu. Gusa nanone ubwoba buranyica ntekereje ko naba nemereye ubwonko bwanjye bukaba indiri ya sekibi atuma niha gushidikanya ku murimo wa pasitoro.

Ibi byose nabishyize ku ruhande maze ku cyumweru ndashogoshera no kurusengero. Turasenga, turasirimba, turahimbaza, Umwaka Wera aratwuzura ariko ku mutima mvuga ngomba gutaha mvuye kurukuta rw’amasengesho. Sijye warose babivuze. Ikimenyetso baba bakinshyizeho, baba bampaye nimero rwose nk’iyi yo muri Sako iyo tugiye kubikuza amafaranga tugasanga hari abantu benshi maze,…bati ugatanga imbuto.

Ku bantu batamenyereye iby’insengero nka Mafene nkeka nabo ibi byababaho. “Imbuto?imbuto z’iki?” Nabanje kwibaza iki kibazo ariko nitegereza mwenedata wari wambaye ikoti ryiza ry’umukara wambwiraga iby’imbuto. Ni uko aho ubwonko bunaniriwe kubyumva neza, namubajije niba ashaka kuvuga ko nagombye kuba navuye murugo mbanje guca muri butiki yo kwa Murokore nkagura ibishyimbo cyangwa amashaza nkabizana mu rusengero.

N’ibitwenge byinshi ku munwa, umusore yarambajije ati: “None se mwenedata, ntushaka kubiba?” nti “Kubiba iki?” yaranyitegereje arandeba, azunguza umutwe maze arambwira ati :”Ariko ntabwo uzi icyo waje gukora hano.” nanjye nabitekerejeho koko ndeba uburyo Inzu y’Imana ari inzu yubashwe, ndeba ukuntu abantu bapfukama, ndeba ko kuva Pasitoro yatangira kwigisha avuga ibyo gutakambira Uwiteka nta muntu n’umwe wamubajije ikibazo. Nsanga ntakwiye gukomeza kubaza ibibazo aho murusengero.

Nkiri mu bitekerezo nibwo umukobwa wari ufite icyibo kitari gito yagitambukanye imbere maze bati kiriya cyibo ni icy’abashaka kubiba imbuto! Uhm! Kumbe! Cyera najyaga nsoma udutabo twavugaga ukuntu mu binyejana byashije ubukirisitu bwavunaga kurusha gufungwa burundu, byingeyeho kandi, ngo ijuru ryahendaga kurusha ibindi bibaho byose. Ngo wasangaga umuntu akora avunika agashaka ubutunzi bwo kuzagura ijuru n’abarigurishaga. Mafene nakubiseho agatima ntekereza ko n’aba badafite itumanaho ku Mana. Narakase ndataha da!

None se koko namwe mumbwire. Ni gute muri iyi minsi ya nyuma y’Isi bamwe Imana ibabwira uburyo bagomba kwigisha intama zayo maze ikanabaha uburyo bushya bwo kwibeshaho mu izina ryayo twe turi aha turya ubusa. Nta kibazo mfitanye n’Imana n’ubusanzwe nari najyanywe no kuyitakambira ngo umwaka utaha uzabe uw’ibisubizo. Ariko, ibya bariya bagabo simbizi neza! Barantera kurangiza umwaka ncumura mbaziza ko baba barashatse kumfunyikira amazi.

None se koko, Ubutaka butagatifu dukwiye kuganiriraho Imana bwegerezwe abaturage burangize bugurishwe koko? Niba nawe ufite igitekerezo mafene2020@gmail.com ubundi tukagisangira pe!

Tanga igitekerezo