Igihatse kururukururu ya Miss Vanessa na Olivis

0
Vanessa yari yapfukishije ukuboko kwe umunwa wa Olvis na Olvis apfukisha ukwe Vanessa (Ifoto/Instagram)

Ubucuti hagati ya Nyampinga Uwase n’umuhanzi Olivis (wo muri Active) ntibukiri hagati yabo gusa, ubu batangiye kubushyira ku mugaragaro bo ubwabo.

Si ubucuti busanzwe, ahubwo ni ubucuti bwimbitse hagati yabo, nk’uko bombi babyeruriye Ikinyamakuru Izuba Rirashe.

Vanessa Raïssa Uwase, wambaye ikamba ry’igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda wa 2015 yari asanzwe ashyira kuri interineti amafoto ye ari kumwe n’abasore b’abahanzi b’inshuti ze. Ariko kuri iyi nshuro, yahisemo gukoresha ubundi buryo ngo agaragaze ubucuti bwe na Olivis.

Yashyize kuri instagram ifoto ya Olivis ari muri Zanzibar, nuko hasi yandikaho agira ati “They don’t need to understand @olvisbio” ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanuye biti “Ntibakeneye kubisobanukirwa.”

Iyi foto yayishyize hanze ikurikira ibyo Olivis yaherukaga kwandika, nawe ubwo yahuzaga amafoto abiri ya Vanessa nuko ayashyira kuri konti ye ya Instagram ayandikaho munsi ati “Dope pic and beautiful young woman @vanessauwase” nabyo bishatse gusobanura mu Kinyarwanda biti “ifoto nziza kandi umukobwa mwiza w’umwangavu Vanessa.”

Ibi ariko ni bike ku byo bohererezanya yaba hagati yabo no ku ma gurupe (whatsApp) bahuriramo, nk’uko Vanessa yabibwiye Izuba Rirashe.

Twabajije Vanessa uko yahisemo gushyira kuri Instagram ifoto ya Olivis nuko adusubiza ko asanzwe ashyira kuri Instagram amafoto y’abacuti benshi be, ko rero kuri we ari ibisanzwe gushyiraho iya Olivis nk’umwe mu nshuti ze za hafi.

Ati “Iriya foto yayitwohereje kuri group turayikunda njye mpita nyipostinga.” Ati “Olivis ni inshuti yanjye, kandi iteka mpora nshyira kuri Instagram amafoto y’inshuti zanjye, kandi Olvis ni umwe mu nshuti zanjye.”

Ku rundi ruhande, Olivis avuga ko Vanessa ari umushuti we wa hafi cyane, kandi ko Imana nibigena uko abyifuza yazerurira Iki Kinyamakuru umusaruro w’ubwo bucuti mu buryo bufatika bitari ukwifotoza gusa.

Yagize ati “Ni umushuti wanjye wa hafi cyane, umutima nuntegeka ko bibayeho muzabimenya neza.”

Byose bijya gutangira bagaragaje aya mafoto basomana bikinze ingofero (Ifoto/Interineti)
Byose bijya gutangira bagaragaje aya mafoto basomana bikinze ingofero (Ifoto/Interineti)
Aha Olvis yari yatangaje ifoto yasohokanye na Vanessa n’abacuti babo (Ifoto/Instagram)
Aha Olivis yari yatangaje ifoto yasohokanye na Vanessa n’abacuti babo (Ifoto/Instagram)
Vanessa aheruka gupostinga ifoto ya Olvis avuga ko ari inshuti ye byimbitse (Ifoto/Instagram)
Vanessa aheruka gupostinga ifoto ya Olivis avuga ko ari inshuti ye byimbitse (Ifoto/Instagram)
Olvis nawe yaherukaga gupostinga ifoto nk’iyi (Ifoto/Instagram)
Olivis nawe yaherukaga gupostinga ifoto nk’iyi (Ifoto/Instagram)

Tanga igitekerezo