Umwungeri Patrick ukinira Police FC ni muntu ki?

0

Patrick Umwungeri wamenyekanye cyane mu ikipe ya As Kigali ariko ubu ukinira Police FC amateka ye niyo mugiye kugezwaho.

Patrick Umwengeri (P U)

Izuba Rirashe (I R)

I R: Wavutse ryari?

P U: Navutse tariki ya 12 Nyakanga 1994.

I R: Niba warakandagiye ku ntebe y’ishuri wigiye he?

P U: Nize amashuri abanza ku kigo cya Kabarondo, ayimbuye nayize muri College George

Fox de Kagarama, niga Kaminuza muri UBT ibijyanye ibijyanye n’ubukerarugendo (TTM).

I R: Ese hari ikindi waba ukora?

P U :Ndiga nkanakina, nta kindi.

I R: Uramutse urangije gukina wumva wakora iki?

P U: Nakora imirimo ijyanye n’ibyo nie.

I R: Watangiye gukina ryari?

P U: Natangiye gukina ndi umwana muto mfite imyaka 9.

I R: Ninde muntu wakugiriye akamaro mu mupira w’amaguru?

P U: Ni benshi abo duhuye bose ngira icyo mbakuraho kandi kimfasha.

I R: Ni iki wavuga ku ikipe ya As Kigali wavuyemo?

P U: As Kigali ni ikipe nziza ibaho nk’umuryango, ifite ubuyobozi buyiba inyuma umunsi ku wundi kandi buyitaho ndetse ifite umutoza mwiza, abakinnyi beza bikaba aribyo biyifasha mu myaka itatu ishize kugeza ubu nikomeza kuriya bizayifasha kuguma kuba mu makipe meza azajya agora andi bikayifasha gutwara ibikombe.

Ni ikipe nagiriyemo ibihe byiza ntashobora kuzapfa nibagiwe.

I R: Ni iki wavuga ku ikipe ya Police FC wagiyemo?

P U: Uko Police FC ibayeho ndabizi, kuko iyo ugiye kuyijyamo byinshi abayobozi barabikubwira kandi kuva aho babibwiriye numvise bijyanye n’intego zanjye ziri imbere.

I R: Ese ni ayahe makipe wakiniye?

P U: Nakiniye Sec mu cyiciro cya kabiri, mu cyiciro cya mbere nkinira Kiyovu bwa mbere nagiriyemo n’ibihe byiza na As Kigali.

I R: Ni uwuhe mutoza wakugiriye akamaro?

P U: Abatoza bose naciye imbere baramfashije, mpereye ku wantoje ndi mu makipe y’abana i Kayonza bita Sammy, abandi ni nka Kayiranga Baptiste wangiriye icyizere mu cyiciro cya mbere na Eric Nshimiyimana twari kumwe muri As Kigali ni umutoza ushobora kugufasha no mu buzima busanzwe.

Ariko Cassa Mbungo Andre ni umutoza wangize umugabo nshima cyane, arenze ubutoza, kuko n’inama ze ziramfasha cyane haba mu kibuga n’inyuma y’ikibuga.

I R: Ni iki wavuga ku mutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi?

P U: Umutoza w’ikipe y’igihugu ntabwo arantoza, nta byinshi muziho, ariko ibyo namubonyeho aracyari muto ashobora kuba afite intego ze.

I R: Ni uwuhe mukinnyi w’icyitegererezo mu Rwanda?

P U: Umukinnyi numva nakina nkawe ni Katauti, kuko ni umwe mubo duhuje umwanya nkumva nakina nkawe, ariko nshimishwa na Ndayisaba Hamidu bitewe n’ubuhanga agaragaza, ntabwo ashakisha.

I R: Ni iki ukora nyuma yo gukina cyangwa nyuma y’imyitozo?

P U: Ndaruhuka nyuma nkajya ku ishuri.

I R: Wifuza gukina kugera ku ruhe rwego?

P U: Nifuza gukina kurenga ku rwego rwa shampiyona yo mu Rwanda.

I R: Kuva bakuyeho gukinisha abanyamahanga wabibonye ute?

I R: Bifasha abana b’Abanyarwanda kugira ngo bagaragaze impano zabo kandi bagafasha ikipe y’igihugu.

I R: Ni uwuhe mukino wakinnye ukagushimisha?

P U: Ni igihe Kiyovu yakinaga na Rayon Sport kuri Sitade amahoro muri 2011-2012, kuko hari abafana benshi kandi nkigera mu cyiciro cya mbere, byari byiza nanitwaye neza.

I R: Ni uwuhe mukino wundi ushobora gukina?

P U: Karate na Volley ndagerageza.

I R: Ufte umukobwa mukundana?

P U: Yego arahari, ntabwo ari ngombwa ko mvuga amazina ye.

I R: Wumva ibijyanye n’imiziki wemera uwuhe muhanzi mu Rwanda no hanze?

P U: Nkunda umuhanzi The Ben na Ciney mu Rwanda naho hanze nkunda Good Lyfe muri Uganda.

Tanga igitekerezo