Amateka ya Tuyisenge Jacques ukinira Police FC

0
Tuyisenge Jacques, umukinnyi wa Police FC

Tuyisenge Jacques umukinnyi wa Police FC niwe ikinyamakuru Izuba Rirashe kigiye kubagazaho amateka ye.

Izuba Rirashe: Watangira wibwira abakunzi b’umupira w’amaguru?

Jacques :Nitwa Tuyisenge Jacques , mvuka ku babyeyi babiri ari bo Musirikare Samuel na Djamila Françoise, ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga.

Izuba Rirashe: Wavutse ryari?

Jacques: Navutse tariki ya 22/9/ 1991 mvukira i Rubavu.

Izuba Rirashe: Uvuka mu muryango w’abana bangahe?

Jacques: Mvuka mu muryango w’abana 4, abahungu 2 n’abakobwa babiri jye ndi uwa gatatu.

Izuba Rirashe: Amashuri abanza n’ayisumbuye wayigiye he?

Jacques: Natangiye mu mwaka wa 1997 amashuri abanza nayize mu kigo kitwa Gacuba ya kabiri giherereye i Rubavu ndetse ni naho nasoreje amashuri abanza mwaka wa 2003 nkomereza amashuri y’isumbuye mu kigo kitwa APEFE gihirereye i Rubavu nahize umwaka umwe gusa umwaka wa kabiri nerekeza mu kigo kitwa “Inyemera mihigo” ni na ho nasoreje icyiciro rusange cy’amashuri y’isumbuye hari mu mwaka wa 2006, naje gukomereza mu ishami rya gukora amashanyarazi (Electronique) mu kigo kitwa Ecole Secondaire Technique de Gisenyi (ESTEG) nahize imyaka itatu mu mwaka wa gatandatu sinagize amahirwe yo gutsinda hari mu mwaka wa 2009 ikizamini gisoza amashuri y’isumbuye mu mu mwaka wa 2010 nakomereje mu ishuri ryitwa Solidarity Academy i Kigali ni naho nasoreje amashuri yisumbuye nkaba nifuza gukomeza muri kaminuza.

Izuba Rirashe: Wavuga muri make amateka ufite mu guconga ruhago?

Jacques : Natangiye gukina ndi umwana muto mfite imyaka 9 nkina mu ikipe itozwa na Vigoureux yo ku Gisenyi ndetse no ku ishuri nigagaho najyaga mbikunda cyane bwa mbere nakiniye ishuri nigagaho niga mu mwaka wa kane mu mashuri abanza mu mashuri yisumbuye nakomeje gukina imikino mpuzamashuri ngeze mu mwaka wa kabiri natangiye gukina mu ikipe ntoya ya Etincelles nayikinnyemo imyaka ibiri ngeze mu mwaka wa kane natangiye gukina mu ikipe nkuru ya Etincelles nayikinnyemo kugeza mu mwaka wa gatandatu ntaratsindwa ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye nyuma nza kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu nakiniye imyaka itatu nzakwerekeza muri Police FC ubu mfitemo amasezerano y’imyaka ibiri.

Izuba Rirashe: ni ryari watangiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi?

Jacques: bwa mbere nahamagawe mu ikipe y’igihugu nigaga mu mwaka wa gatanu icyo gihe nakiniraga ikipe ya Etincelles nza guhamagarwa mu ikipe y’abatarengeje imyaka 17 Amavubi nyuma mu mwaka wa 2010 nahamagawe mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20 kuva icyo gihe kugeza ubu ndacyahamagarwa.

Izuba Rirashe: Ni uwuhe mukinnyi wemera?

Jacques: Nemeraga umukinnyi witwa Mbuyu Twite hanze nemera ikipe ya Manchester United mu Rwanda nemera ikipe ya Police nkinamo

Izuba Rirashe: Niba ufite umukunzi umufiteho iyihe gahunda?

Jacques: Igihe nikigera ndifuza ko twafatanya tugashinga urugo rwacu rugakomera

Izuba Rirashe: Wumva ufite izihe nzozi mu mupira w’amaguru?

Jacques: Numva nifuza gukomeza gutera imbere ubwo ndavuga ngakina hanze y’igihugu ndetse no ku mugabane w’i Burayi.

Izuba Rirashe: Abantu ushimira bagufashije kugira ngo ubashe kuba ugeze kuri uru rwego ni bande?

Jacques : Mbere na mbere ndashimira mushiki wanjye witwa Uwimana Agnes wamfashije nkiri umwana,mu batoza ndashimira Bizimana Abudu bakunze kwita Bekeni, Vigoureux, Mabombe, Rutsindura Antoine na Casa Mbungo.

Izuba Rirashe : Mu buzima bwawe ukunda iki?

Jacques : Nkunda amahoro ndetse n’umuryango wanjye.

Rirashe: Ni ubuhe butumwa waha abakinnyi bagenzi bawe?

Jacques: Inama natanga kuri bagenzi banjye duhuriye ku mwuga wo gukina umupira w’amaguru ni uko bakina babikunze ndetse bakanabifatanya no kugira ikinyabupfura.

Tanga igitekerezo