Amateka ya Mutabazi ukinira APR VC

0
Aha Mutabazi yarimo ahembwa nka passeur mwiza, nyuma y'umukino wahuje APR VC na Rayon Sports VC, ku mukino wa nyuma, muri Kemena 2015 (Ifoto/Umuseke)

Mutabazi Yves umukinnyi wa APR VC niwe ikinyamakuru Izuba Rirashe kigiye kubagezaho amateka ye.

Izuba Rirashe:Watangira wibwira abakunzi ba Volleyball?
Yves: Nitwa Mutabazi Yves mvuka ku babyeyi babiri papa ni Mutabazi Jorome mama yitwa Amina Marie Grace , ndi umukinnyi wa Volleyball wabigize umwuga.

Izuba Rirashe: Wavutse ryari?
Yves: Navutse tariki ya 26 Ugushyingo 1994 mvukira mu mu gace kitwa Kadasumbwa muri Rwamagana.

Izuba Rirashe: Uvuka mu muryango w’abana bangahe?
Yves: Mvuka mu muryango w’abana batatu abakobwa 2 nanjye wa gatatu.

Izuba Rirashe: Waba warize?
Yves: Natangiye kwiga amashuri abanza mu mwaka wa 2001 mu kigo cya “Kadasumbwa Primary School” riherereye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana ni na ho narangirije amashuri abanza mu mwaka wa 2008, nyuma amashuri yisumbuye nayakomereje mu ishuri ryitwa “Duha Secondary School” i Rwamagana mu Murenge wa Musha nahize umwaka wa mbere maze mu mwaka wa kabiri mpita nerekeza muri Groupe Officiel de Butare niho nasoreje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye nza kujya mu ishami ry’icungamutungo (Accounting) mu kigo kitwa APACE nkaba ngeze mu mwaka wa gatanu umwaka utaha wa 2015 nzaba ngeze mu mwaka wa |gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Izuba Rirashe: Wavuga muri make amateka ufite mu mukino wa Volleyball?
Yves: Niga mu mwaka wa kane mu mashuri abanza nakinaga umupira w’amaguru bisanzwe na bagenzi banjye twiganaga, ariko ngeze mu mwaka wa gatandatu natangiye kujya nimenyereza gukina umukino wa Volleyball nyuma nsoje amashuri abanza nakomeje kujya nkina Volleyball, ariko mbifatanyije no gukina umupira w’amaguru kuko nta mahitamo nari mfite, mu mpera z’umwaka wa mbere nibwo, umutoza wa Inatek Ntawangundi Dominique yansaze aho nigaga ambaza ko nashobora gukina Volleyball ndabyemera nibwo yahise ansabira ishuri muri Groupe Officile de Butare nahise nerekeza muri APR Volleyball Club mu mwaka wa 2013 aho mfitemo amasezerano y’imyaka 3 azarangira mu mwaka wa 2015.

Izuba Rirashe: Ni ryari wahamagawe mu ikipe y’igihugu bwa mbere?
Yves: Maze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu inshuro eshatu iya mbere nahamagawe mu batarengeje imyaka 21 ,iya kabiri mpamagarwa mu ikipe nkuru y’igihugu ndetse no mu batarengeje imyaka 23.

Izuba Rirashe: Ni uwuhe mukinnyi wemera?
Yves: Umukinnyi nemera ni Mukunzi Christopher Kapiteni w’ikipe y’igihugu.

Izuba Rirashe: Kuva watangira gukina umukino wa Volleyabll ni iki umaze kugeraho?
Yves: Ibyo maze kugeraho ni byinshi kuko ubu bimfasha kwiga ndetse ngenda niyongera n’ubumenyi mu mwuga nahisemo wo gukina uyu mukino.

Izuba Rirashe: Kuva watangira gukina ni iki cyakubabaje?

Yves: Umukino wambabaje ni ubwo Algeria yadutsinzemo u |Rwanda amaseti 3-0 hari mu marushanwa yo nyafurika y’abatarengeje imyaka 23 yaberaga mu Misiri.

Izuba Rirashe: Ni uwuhe mukino wagushimishije kuva watangira gukina?
Yves: Ni umukino APR yatsinzemo Rayon Sport amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma usoza shampiyona uyu mwaka.

Izuba Rirashe: Nta mukunzi ugira?
Yves: Ndamufite yitwa Ingabire Rosine tumaranye imyaka icyenda kuva twiga mu mwaka wa gatanu mu mashuri abanza.

Izuba Rirashe: Wumva ufite izihe nzozi mu mukino wa Volleyball?
Yves: Ndifuza kubanza kwiga kandi ngakomeza no kuzamura urwego rw’imikinire ku buryo mu minsi iri mbere nzagira intambwe ntera mu ruhando mpuzamahanga.

Izuba Rirashe: Mu buzima bwawe ukunda iki?
Yves: Nkunda umuryango wanjye ndetse muri bagenzi banjye nkunda amahoro.

Rirashe: Ni ubuhe butumwa waha abakinnyi bagenzi bawe?
Yves: Inama natanga kuri bagenzi banjye ni uguha agaciro umurimo dukora buri munsi ndetse no kuba twabasha kwiga.

Tanga igitekerezo