Amateka ya Bertrand ukinira APR FC

0
Iradukunda Bertrand (w'igikara) na mugenzi we na we wo muri APR FC Sibomana patrick, mu myitozo yo kuwa 13Nyakanga 2015 (Ifoto/Ngendahimana S)

Ikinyamakuru Izuba Rirashe kigiye kubagezaho amateka ya Iradukunda Bertrand ukinira ikipe ya APR.

Izuba Rirashe: Watangira wibwira abakunzi b’umupira w’amaguru?

Bertrand: Nitwa Iradukunda Bertrand ndi umukinnyi wabigize umwuga.

Izuba Rirashe: Wavutse ryari?

Bertrand: Navutse tariki ya 25 Nzeri 1996, ndi mwene Cyiza Théogène na Mutesi Marie Alice.

Izuba Rirashe: Uvuka mu muryango w’abana bangahe?

Bertrand: Mvuka mu muryango w’abana bane ninjye wa mbere mu bahungu batatu.

Izuba Rirashe: Niba warakandagiye ku ntebe y’ishuri wigiye he?

Bertrand: Mu mwaka wa 2003 nibwo natangiye mu kigo cy’amashuri abanza cya Muhanga ngeze mu mwaka wa gatanu nerekeza muri La Colombière nsubira mu mwaka wa gatanu ni naho nasoreje amashuri abanza, nyuma nakomereje mu mashuri yisumbuye mu kigo cya APE Rugunga nkaba ngeze mu mwaka wa gatatu ubu nkaba ngiye kwiga mu mwaka wa kane.

Izuba Rirashe: Wavuga muri make amateka ufite mu guconga ruhago?

Bertrand: Natangiye gukina niga mu mwaka wa mbere mu mashuri abanza nari umwana muto cyane, mu mwaka wa gatanu natangiye gukinira ishuri nigagaho kugeza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, nyuma haza kubaho igeregezwa mu ikipe ya APR ry’abana ryabereye i Kigali nagiye gupima amahirwe, ariko benshi ntibampaga amahirwe kuko babonaga nkiri muto nanjye sinabyizeraga kuko abakoze iri geragezwa bageraga kuri 200 batoranyamo 20 nange ndimo mba ngeze muri Junior ya APR nyuma ikipe ya APR yaje kudutiza mu ikipe y’Isonga turi abana bagera kuri barindwi dukomeza gukinira ikipe y’Isonga ikiri mu cyiciro cya kabiri hari mu mwaka wa 2013 twabashije kuyizamura mu cyiciro cya mbere mu mwaka ashize wa 2014 nyuma nza kugaruka mu ikipe ya APR nkuru nkaba ariyo nkinira kugeza ubu.

Iradukunda Bertrand, Umukinnyi wa APR FC (Ifoto/Ngendahimana S)
Iradukunda Bertrand, Umukinnyi wa APR FC (Ifoto/Ngendahimana S)

Izuba Rirashe: Ni ryari watangiye gukina mu ikipe y’igihugu?

Bertrand: Bwa mbere nahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 guhera muri 2011 kugeza ubu ndacyahamagarwa, ariko mu ikipe nkuru ho nahamagawe rimwe gusa ubwo Amavubi yiteguraga umukino wa gishuti na Maroc.

Izuba Rirashe: Mu muryango wawe hari uwo wakurikije?

Bertrand: Nta muntu wo mu muryango wanjye nigeze nkurikiza.

Izuba Rirashe: Ni uwuhe mukinnyi wemera mu Rwanda no hanze yarwo?

Bertrand: Nemera Karekezi Olivier mu Rwanda kuko nabyirutse mukunda ari umukinnyi ukomeye mu gihugu nkaba nifuza kuzamera nkawe cyangwa nkakora ibirenze ku bye, hanze nemera umukinnyi w’ikipe ya Chelsea witwa Diego Costa.

Izuba Rirashe: Ni abahe bantu washimira bagufashije kugira ngo ugera kuri uru rwego muri ruhago?

Bertrand: Ndashimira umutoza wa mbere wantoje nkiri umwana muto nka Michel watozaga abana b’i Muhanga na none ndashimira Mashami, Seninnga Innoncet, Rwasamanzi Yves nibo bamfashije kugera aho ngeze ubu.

Izuba Rirashe: Kuva watangira gukina ni iki umaze kugeraho?

Bertrand: Nakuyemo ubumenyi ndetse binamfasha mu buzima bwanjye bwa buri munsi harimo no kuba nagira icyo mfasha umuryango wanjye ndifuza no kugera kure haba mu mashuri ndetse no mu mwuga wanjye wo gucunga ruhago.

Izuba Rirashe: Ugira umukobwa mukundana?

Bertrand: Ntawe ndagira kuko mbona atari ngombwa kandi n’igihe ntikiragera.

Izuba Rirashe: Wumva ufite izihe nzozi mu mupira w’amaguru?

Bertrand: Numva nifuza gukomeza gutera imbere ubwo ndavuga nkakina hanze y’igihugu ndetse no ku mugabane w’i Burayi.

Izuba Rirashe: Ni uwuhe mukino waba warakubabaje?

Bertrand: Ni ubwo twari tumaze gusezererwa dutsinzwe na Sunrise ku mukino wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Izuba Rirashe: Ni uwuhe mukino wagushimishije?

Bertrand: Umukino wa nshimishije ni ubwo twakinaga na Rayon Sport muri Cecafa tukayisezerera.

Izuba Rirashe: Ukunda iki?

Bertrand: Nkunda amahoro ndetse n’umuryango wanjye.

Izuba Rirashe: Ni gute wambara ukumva uraberewe?

Bertrand: Nkunda kwambara ipantaro inyegereye ndetse n’udupira tunyegereye n’inkweto ziri hasi.

Rirashe: Ni ubuhe butumwa waha abakinnyi?

Bertrand: Inama natanga kuri bangenzi banjye ni ugukorana imbaraga cyane kandi bagakunda umwuga bakora no kurangwa n’ikinyabupfura.

Tanga igitekerezo