Rusheshangoga Michel umukinnyi wa APR FC niwe ikinyamakuru Izuba Rirashe kigiye kubagazaho amateka ye.

Izuba Rirashe: Watangira wibwira abakunzi b’umupira w’amaguru.

Michel :Nitwa Rusheshangoga Michel , ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga.

Izuba Rirashe: Wavutse ryari?

Michel: Navutse tariki ya 25 Kanama 1994 mvukira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izuba Rirashe: Uvuka mu muryango w’abana bangahe?

Michel: Mvuka mu muryango w’abana 7, abahungu ni batanu abakobwa ni babiri .

Izuba Rirashe: Amashuri abanza n’ayisumbuye wayizehe?

Michel : Kuva mu mwaka wa 2001 amashuri abanza nayize ku kigo cya Muhanga nyasoza mu mwaka wa 2007,ayisumbuye nyatangira kuri APE Rugunga nkaba ngeze mu mwaka wa gatandatu usonza amashuri yisumbuye mu ishami ry’amateka ubukungu n’ubumenyi bw’isi (HEG) nkaba mfite intego zo gukomeza muri Kaminuza.

Izuba Rirashe: Wavuga muri make amateka ufite mu guconga ruhago?

Michel : Njyewe natangiye gukina ndi umwana muto cyane, ariko ababyeyi banjye ntibabikundaga kuko bambwiraga ko ntaziga ni mbikomeza, maze gusoza amashuri abanza nahise njya muri Academy (ishuri ry’umupira w’amaguru) yitwa Jeunesse Sportif (JS) ihereye i Muhanga natozwaga na Niyonsaba Michel hari mu mwaka wa 2008 nyuma, Kanamugire Aloys wari umwe muyobozi muri Academy ya Ferwafa aza kumbwira ko navamo umukinnyi mwiza nibwo nafashe icyemezo cyo kwerekeza muri iyo kipe nagiriyemo amahirwe kuko ubundi jye nta mwanya n’umwe wo mu kibuga ntakinnyeho ariko uwo nakundaga cyane ni kuri 7 ariko siwo naje gukomeza kuko nawuhuriragaho n’abandi bakinnyi benshi nibwo Kanamugire yangiriye inama y’uko nakina ku ruhande rw’iburyo muri ba myugariro aho bakunda kwita kuri 2 akaba ari wo mwanya na n’ubu nakomeje gukinaho nk’uwabigize umwuga.

Mu mwaka wa 2009 nibwo natoranyijwe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 ubwo yitabiraga CAN n’igikombe cy’isi cyabereye muri Mexique nyuma tuvuye mu gikombe cy’isi hahise hashingwa ikipe y’Isonga mwaka wa 2011 yatangiye gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere,nyuma nkomereza muri APR mu mwaka wa 2012 ari nayo nkinira kugeza ubu nsigajemo amasezerano y’umwaka umwe.

Izuba Rirashe: Nta muntu wo mu muryango wawe se waba yarabaye umukinnyi ukaba umukurikiza?

Michel: Bakuru banjyee barawukinaga, ariko ubu ntibakibikora kuko mu bisanzwe Papa ntiyakundaga ko nkina umupira yambwiraga ko bizambuza kwiga ariko si ko byagenze kuko ndakiga.

Izuba Rirashe : Ni uwuhe mukinnyi wemera?

Michel: Nemeraga umukinnyi witwa Ntaganda Elias hanze nemera Philipp Lahm ukinira ikipe ya Bayern Munich, mu Rwanda ikipe nemera ni APR naho hanze ndi umufana wa Arsenal.

Izuba Rirashe: None muri Academy ya FERWAFA wakuyemo iki?

Michel: Nakuyemo ubumenyi kuko navuyemo hahita hatangizwa ikipe ya Isonga FC muri 2011 ubwo nanjye mba ntoranyijwe kuba umukinnyi mu Isonga nyuma nzakwirekeza muri APR kandi nakomeje no gukina amarushanwa menshi nka y’abatarengeje imyaka 20.

Izuba Rirashe: Mu buzima busanzwe iyo utari mu kibuga uba uhugiye kuki?

Michel: Nkunda kuba ndikumwe n’umukunzi wanjye tuganira cyangwa se ndeba Filimi

Izuba Rirashe: Umukunzi wawe yitwa nde?

Michel: Yitwa Umutoni Nadia tumaranye imyaka 5 kuko twiganye.

Izuba Rirashe: Mufite iyi gahunda?

Michel: Jye mfite gahunda yo kubanza nkiga igihe cyo gutegura gahunda yo gushinga urugo ni nyuma yo kwiga.

Izuba Rirashe : Wumva ufite izihe nzozi mu mupira w’amaguru?

Michel: Numva nifuza gukomeza gutera imbere ubwo ndavuga nkakina hanze y’igihugu ndetse no kumugabane w’i Burayi.

Izuba Rirashe : Mu buzima bwawe ukunda iki?

Michel : Nkunda umuryango wanjye.

Izuba Rirashe: Mu byo kurya ukunda iki? Ukunda kunywa iki?

Michel: Nkunda kurya amateke n’ibishyimbo. Icyo kunywa nkunda Amata.

Izuba Rirashe: Ni gute wambara ukumva uraberewe?

Michel : Nkunda kwamabala ipantalo n’amashati anyegereye ndetse n’inkweto zo hasi.

Izuba Rirashe: Ni ubuhe butumwa waha abakinnyi bagenzi bawe?

Michel: Inama natanga kuri bagenzi banjye duhuriye ku mwuga wo gukina umupira w’amaguru ni uko bakina babikunze ndetse bakanabifatanya no kwiga kuko bizabagirira akamaro.

Tanga igitekerezo