Bayisenge Emery umukinnyi wa APR FC niwe ikinyamakuru Izuba Rirashe kigiye kubagazaho amateka ye.

Izuba Rirashe: Watangira wibwira abakunzi b’umupira w’amaguru?
Emery :Nitwa Bayisenge Emery, mvuka ku babyeyi babiri papa yitwa Rwinyaguza Emmanuel na Bakunzi Marceline, ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga.

Izuba Rirashe: Wavutse ryari?
Emery: Navutse tariki ya 2/ 1994 mvukira i Butare i Huye.

Izuba Rirashe: Uvuka mu muryango w’abana bangahe?
Emery: Mvuka mu muryango w’abana 5, abahungu bane n’umukobwa umwe jye ndi uwa kane.

Izuba Rirashe: Amashuri abanza n’ayisumbuye wayigiye he?
Emery: Kuva mu mwaka wa 2000 amashuri abanza nayigiye i Butare nyasoza mu mwaka wa 2006,ayisumbuye nyatangira kuri Ecole Secondaire de Gisenyi mu mwaka wa mbere ndetse n’uwa kabiri, umwaka wa gatatu nawize muri APE Rugunga nkomereza mu ishami ry’amateka ubukungu n’ubumenyi bw’isi (HEG) nashoje mu mwaka ushize wa 2013 ariko sinagize amahirwe yo gutsinda ikizamini cya Leta nkaba nzakora Candida Libre uyu mwaka kandi numva nzahita nkomerezaho amashuri yanjye ya kaminuza.

Izuba Rirashe: Wavuga muri make amateka ufite mu guconga ruhago?
Emery : Natangiye gukina ndi umwana muto cyane ku kigo nigagaho mu mashuri abanza, ariko nanje numvaga ari ibintu byo kushimisha ngeze mu mwaka wa gatanu ntagira kujya nkina muri Centre ya Kamena i Huye twatozwaga n’umutoza witwaga Katibito, maze gusoza amashuri abanza mu rugo twimukiye i Gisenyi ninaho nize umwaka wa mbere n’uwa kabiri mu mashuri yisumbuye ntangira gukina muri Centre ya Vigoureux Mungo niwe wari umutoza wadutozaga nyuma haza kubaho igikorwa cyo guhitamo abana bagomba kujya muri Academy ya Ferwafa hari mu mwaka wa 2008 ngira amahirwe yo gutoranywa mu bakinnyi bakiri bato natangiye nkina mu b’inyuma abo bakunze kwita ba myugariro n’ubu akaba ariwo mwanya nakomeje gukinaho nk’uwabigize umwuga.

Mu mwaka wa 2009 nibwo natoranyijwe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 ubwo yitabiraga CAN n’igikombe cy’isi cyabereye muri Mexique nyuma tuvuye mu gikombe cy’isi hahise hashingwa ikipe y’Isonga mwaka wa 2011 yatangiye gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere,nyuma nkomereza muri APR mu mwaka wa 2012 ari nayo nkinira kugeza ubu nsigajemo amasezerano y’umwaka umwe.

Izuba Rirashe: Nta muntu wo mu muryango wawe se waba yarabaye umukinnyi ukaba umukurikiza?
Emery: Ndahayo Eric mukuru wanjye yakundaga gukina umupira w’amaguru cyane kandi naho twari dutuye ni wo mukino wari ukunzwe cyane bityo bituma nkura mbikunda ndetse n’ababyeyi banjye bakanshyigikira cyane.

Izuba Rirashe: Ni uwuhe mukinnyi wemera?
Emery: Nemeraga umukinnyi witwa Mbuyu Twite hanze nemera myugariro w’ikipe ya Arsenal witwa Laurent Koscielny , mu Rwanda ikipe nemera ni APR naho hanze ndi umufana wa Arsenal.

Izuba Rirashe: Kuva watangira gukina umupira w’amaguru ni iki umaze kugeraho?
Emery: Nakuyemo ubumenyi ndetse binamfasha mu buzima bwanjye bwa buri munsi harimo no kwiga.

Izuba Rirashe: Mu buzima busanzwe iyo utari mu kibuga uba uhugiye kuki?
Emery: Nkunda kuba ndikumwe n’umukunzi wanjye tuganira, cyangwa se ndeba Basketball.

Izuba Rirashe: Umukunzi wawe yitwa nde?
Emery: Yitwa Umugwaneza tumaranye umwaka umwe.

Izuba Rirashe: Mufite iyi gahunda?
Emery: Ubundi kugira inshuti y’umukobwa ni ibintu bigomba kubabo kuko twe turacyari bato ariko bitabujije ko igihe kigeze ko twashinga urugo,
ariko ibyo nzabitekerezaho nyuma maze kwiga.

Izuba Rirashe : Wumva ufite izihe nzozi mu mupira w’amaguru?
Emery: Numva nifuza gukomeza gutera imbere ubwo ndavuga nkakina hanze y’igihugu ndetse no ku mugabane w’i Burayi.

Izuba Rirashe: Ni uwuhe mukino waba warakubabaje kuva watangira gukina?
Emery: Ni mukino twatsinzwe ubwo twitabiraga igikombe cy’isi mu batarengeje imyaka 17 igitego 1-0 na Uruguay umukino usa naho wari warangiye.

Izuba Rirashe: Abantu ushimira bagufashije kugira ngo ubashe kuba ugeze kuri uru rwego ni bande?
Emery: Mbere na mbere ndashimira ababyeyi banjye kuko ntibigeze banga ko ngerageza amahirwe ndetse n’abatoza batandukanye harimo Vigoureux Mungo,Katibito,Kanamugire Aloys Nshimiyimana Eric, Richard Tardy na Mashami Vicent.

Izuba Rirashe : Mu buzima bwawe ukunda iki?
Emery : Nkunda amahoro ndetse n’umuryango wanjye.

Izuba Rirashe: Mu byo kurya ukunda iki? Ukunda kunywa iki?
Emery: Nkunda kurya umuceli ndetse nkanwa n’amazi cyangwa Juice.

Izuba Rirashe: Ni gute wambara ukumva uraberewe?
Emery: Nkunda kwamabara ikabutura ndetse n’udupira tunyegereye n’inkweto ziri hasi.

Rirashe: Ni ubuhe butumwa waha abakinnyi bagenzi bawe?
Emery: Inama natanga kuri bagenzi banjye duhuriye ku mwuga wo gukina umupira w’amaguru ni uko bakina babikunze ndetse bakanabifatanya no kugira ikinyabupfura.

Tanga igitekerezo