Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyaganiriye n’umukinnyi w’ikipe ya Police FC wayijemo avuye muri As Kigali akaba n’umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ari we Mvuyekure Emery ageza ku bakunzi be uwo ari we.

Izuba Rirashe: Watangira wibwira abakunzi b’umupira w’amaguru?

Emery:Nitwa Mvuyekure Emery, ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga.

Izuba Rirashe: Wavutse ryari ?

Emery: Navutse tariki ya 4 Mata mu mwaka wa 1989 mvuka mu muryango w’abana batanu ndi uwa mu 2 mu bahungu 3 n’abakobwa babiri.

Izuba Rirashe: Amashuri abanza wayigiye he?

Emery: Amashuri abanza kugeza mu mwaka wa kabiri nayize mu gihugu cy’i Burundi nyuma umwaka wa gatatu nkukomereza mu Rwanda ku kigo cyitwa St Famille mu Mujyi wa Kigali kugeza mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza naje gukomeza amashuri yisumbuye mu Ndangaburezi kugeza mu mwaka wa kabiri, umwaka wa gatatu nkomereza ku kigo kitwa ADB i Nyarutarama ni naho nakomereje umwaka wa kane mu ishami ry’amashanyarazi kugeza nsoje amashuri y’isumbuye nkaba nteganya gukomeza kaminuza.

Izuba Rirashe: Ufite ayahe mateka mu mupira w’amaguru?

Emery: Njyewe natangiye gukina ndi umwana muto cyane, bimwe byo kwishimisha. Gusa mu mashuri yisumbuye natangiye gukinira ishuri nigagaho ry’Indangaburezi niga mu mwaka wa kabiri, ubwo kuva muri 2004 nibwo natangiye kwimenyereza ngo mbe nk’umukinnyi ubikora nk’akazi.

Izuba Rirashe: Emery none watangiye gukina ryari?

Emery: Natangiye muri 2004, nkina mu ikipe yahoze yitwa “Jeunesse Sportif Kigali”, ubwo kuva 2006, nagiye mu ikipe ya “Senior” ya Electrogaz ubu yasenyutse.

Izuba Rirashe: Utangira kuba umunyezamu ni uwuhe munyezamu watumye uhitamo gukina nk’umunyezamu?

Emery: Umukinnyi nakurikije ni Ndizeye Emmy Desire bitaga Ndanda wafatiraga ikipe ya APR.

Izuba Rirashe: Nta muntu wo mu muryango wawe se waba yarabaye umukinnyi ukaba umukurikiza?

Emery: Eeeeeeeeeeeeeee. Papa yakinaga Football, ariko yaje kuvinika mu ivi bituma adakomeza kuyikina.

Izuba Rirashe: None wavuye gute muri Electrogaz?

Emery: Muri 2008 ikipe ya Electrogaz yarasenyutse ubundi dusa nkaho tubuze aho dukina. Ubwo muri 2009 Abdul wari umutoza mu ikipe ya Electrogaz (ubu yitwa EWSA) yaje kwerekeza mu ikipe ya Police FC biba ngombwa ko tujyana kuko yanyizeraga nk’umuzamu w’umuhanga?

Izuba Rirashe: None muri Police FC wakuyemo iki?

Emery: Nakuyemo ubumenyi bwinshi nubwo umutoza mukuru Goran Kopunovic atampaye amahirwe nk’uko byari bikwiriye nibwo nahisemo kuvamo mu mwaka wa 2010 mpita nerekeza mu ikipe ya AS Kigali kuko yari inkeneye cyane.

zuba Rirashe: Hari ibihe byiza wagiriye muri Police se ku buryo utazabyibagirwa?

Emery:Ahhhhhhhhh, ni nkaho nta bihe byiza cyane nahagiriye kuko namazemo umwaka umwe gusa kandi umutoza ntiyampaga icyizere

Izuba Rirashe: Ni irihe tandukaniro wasanze muri AS Kigali naho wari uvuye?

Emery: Ehhhhhhhhhhhh rirahari kabisa kuko mu ikipe ya AS Kigali nabashije kugeramo bampa umwanya ngaragaza ubushobozi bwanjye mfatanyije nabagenzi banjye kandi twageze kuri byinshi.

Izuba Rirashe: Ushobora kuba waragiriyemo ibihe bidasanzwe?

Emery: Ni byo kabisa. Muri AS Kigali nishimiyemo, kuko nagiye mbona amahirwe yo gukina imikino mpuzamahanga.

zuba Rirashe: Ubwo AS Kigali wayinjiyemo muri 2010, none se imyaka 3 umaze gushimishwa n’iki muri iyi kipe?

Emery: Ni byinshi, ariko igikuru cyanshimishije ni umukino wo muri iyi Confederation Cup dutsinda ikipe ya Al Ahly Shandi yo muri Sudan.

Izuba Rirashe: Byagushimishije gute?

Emery:Urumva nigake amakipe yo mu Rwanda abasha gutsindira hanze kurinjye rero byaranshimishije cyane.

Izuba Rirashe: Ubuse mu Rwanda ni nde muzamu wemera ?

Emery: Hari umuzamu witwa Ndizeye Emmy Desire bitaga Ndanda, gusa n’abandi batandukanye ndabemera.

Izuba Rirashe: Mu mahanga se ni nde wemera?

Emery: Nemera Casias wa Real Madrid.

Izuba Rirashe: Emery ubu uri ni umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, ufata ute kuba ubu wahagarararira ikipe y’igihugu?

Emery:Nkubwije ukuri zari inzozi zanjye kuva kera ko nifuza kuzakinira u Rwanda.

Izuba Rirashe: Mu buzima busanzwe se ubundi ukunda kwambara gute?

Emery :Nkunda kwambara amakoboyi y’uducupa, udupira tw’utubodi, ndetse n’udukweto duciye bugufi.

Izuba Rirashe:None se ubu ufite umukunzi? Waba umusohokana heh? Ni irihe funguro ndetse n’ikinyobwa ukunda kurusha ibindi?

Emery: Ahhhhhhhhhhhhh, ibi bibazo ko bitoroshye ra!. Umukunzi ndamufite yitwa Umutesi Helen tumaranye umwaka umwe ku bijyanye no kumusohokana ni rimwe na rimwe.Ibiryo nkunda cyane ni ifiriti. Naho mu binyobwa nkunda kunywaAmata rimwe na rimwe agahiye, ariko si cyane.

Izuba Rirashe: Urakoze

Emery: Namwe ndabashimiye cyane.

Tanga igitekerezo